Amategeko n'Amabwiriza

Amategeko agenga gukoresha uru rubuga n'uburyo bw'umutekano

Amategeko n'Amabwiriza

1. Intego y’uru rubuga:
Uru rubuga rufasha guhuza umukozi numukoresha muburyo bwizewe, bwihuse kandi butekanye.

2. Uruhare rwa Rwurubuga:
Uru rubuga ruhuza gusa abakozi n’abakoresha. Ntabwo dutunganya imishahara, amasezerano, cyangwa imicungire ya buri munsi yakazi. Ibyemezo byose bijyanye n’akazi bifatwa hagati y’umukozi n’umukoresha.

3. Kwiyandikisha & Amakuru:
Abakozi bagomba gutanga amakuru y’ukuri kandi yuzuye. Abakoresha bagomba gukoresha aya makuru mu buryo bukwiriye. Gutanga amakuru atari yo bishobora gutuma konti ifungwa.

4. Amakuru Dukusanya:
IHURIRO ikusanya kandi igatunganya amakuru akurikira: amazina yose, imyaka, igitsina, uburyo bwo gukora, urwego rw’amashuri, nimero ya telefone, indimi, aho atuye, amakuru yabantu 2 bo mu muryango (amazina na nimero za telefone), ibindi bisobanuro umuntu ashobora gutanga, icyangombwa cyinzego zibanze, ndetse n’amakuru y’ikoranabuhanga nka IP address n’igihe yinjiye. Nimero ya telefone y'umukoresha ibikwa kandi igakoreshwa mu kugenzura kwinjira kurubuga, kugenzura uburenganzira bwo kugera ku makuru , no mu rwego rwo kurinda umutekano wamakuru ari kurubuga.

5. Amakuru y’Undi Muntu:
Umukozi utanga amakuru y’abo mu muryango yemera ko afite uburenganzira bwo kuyatanga kandi ko yabimenyesheje abo bireba.

6. Amakuru yatanzwe:
Abakozi bemera ko amakuru yatanzwe ari ukuri. Urubuga rushobora kwanga, gusiba, cyangwa gusubika konti zifite amakuru atari yo.

7. Ishingiro ryo Gutunganya Amakuru:
Gutunganya amakuru bikorwa hashingiwe ku kwemera k’umukozi igihe yiyandikishije, ku masezerano yo gukoresha uru rubuga, no ku nyungu zemewe z’urubuga mu guhuza abakozi n’abakoresha.

8. Uburenganzira ku Gusangiza Amakuru:
Amakuru y’umukozi ashobora gusangizwa abakoresha kugira ngo bafate ibyemezo byubakiye ku makuru, harimo amazina, nimero za telefone n’andi makuru yatanzwe.andi makuru (icyangobwa cyinzego zibanze na numero zabantu babiri bomumuryango) arabikwa akazatangwa mugihe hari impamvu ituma yakwifashishwa

9. Kwerekana Amakuru ku Rubuga:
Mu kwiyandikisha, umukozi yemera ko amakuru amwe muri aya ashobora kugaragazwa ku rubuga ku mugaragaro kugira ngo abakoresha bayabone, harimo izina, imyaka, igitsina, ubwoko bw’akazi, indimi, amashuri, aho aherereye n’andi makuru yihariye yatanze. Nimero ya telefone ntigaragazwa ku mugaragaro keretse habayeho kwishyura cyangwa undi murongo wemewe n’urubuga.

10. Kwerekana Nimero ya Telefone:
Nimero za telefone y'umukozi ntigaragazwa kugeza igihe kwishyura byizewe.

11. Uko Kwishyura Bikora:
Amafaranga yose ashyirwaho n'urubuga. Kwishyura ntibisubizwa keretse habayeho ikosa ry'urubuga.

12. Inshingano z’Abakoresha:
Abakoresha bagomba gukoresha Urubuga mu buryo bwubahiriza amategeko. Gukoresha nabi uru rubuga bishobora gutuma ukurikirantwa n’amategeko.

13. Politiki y’Ubwirinzi bw’Amakuru:
Amakuru yose abikwa kandi agatunganwa hakurikijwe Itegeko Nº 058/2021 ryo ku wa 13/10/2021 ryerekeye kurinda amakuru bwite n’ubuzima bwite. Amakuru akoreshwa gusa mu guhuza abakozi n’abakoresha kandi ntiyagurishwa cyangwa ngo asangirwe nta burenganzira bw’umukoresha.

14. Uburenganzira bw’Umukozi ku Makuru ye:
Umukozi afite uburenganzira bwo gusaba kureba amakuru ye, kuyakosora, kuyasiba, kwanga ko atunganywa, cyangwa gukuraho ukwemera kwe igihe icyo ari cyo cyose. Ashobora kandi gutanga ikirego ku rwego rubishinzwe mu Rwanda.

15. Igihe Amakuru Abikwa:
Amakuru abikwa igihe cyose konti ikiri gukora cyangwa kugeza igihe umukoresha asabye kuyasiba, keretse iyo amategeko ateganya ukundi.

16. Guhagarika Konti no Kubika Amakuru mu Gihe Giteganyijwe:
Umukozi ashobora gusaba gusiba konti ye igihe icyo ari cyo cyose. Nyuma yo kugenzura neza umwirondoro we (identity verification), konti izahagarikwa ako kanya kandi ikurwe ku mugaragaro ku rubuga. Amakuru bwite ajyanye n’iyo konti azabikwa mu buryo bwizewe mu gihe kingana na amezi cumi n’abiri (12) uhereye ku itariki konti yahagarikiweho. Kubika ayo makuru bizaba bigamije kubahiriza amategeko, gukemura amakimbirane, gukumira uburiganya, kurinda umutekano, no gushyigikira cyangwa kwiregura mu manza zishobora kubaho. Muri icyo gihe cyo kubika amakuru, ayo makuru ntazagaragara ku mugaragaro kandi azagerwaho gusa igihe bibaye ngombwa ku mpamvu zavuzwe haruguru. Nyuma y’amezi cumi n’abiri (12), amakuru bwite azasibwa burundu muri sisitemu y’urubuga, keretse iyo amategeko ateganya ko abikwa igihe kirenzeho.

17. Uburyo bwo Kurinda Amakuru:
Urubuga rukoresha HTTPS mu kurinda itumanaho, guhisha no gukingira amagambo y’ibanga (password encryption), kugabanya uburenganzira bwo kugera ku bubiko bw’amakuru (restricted access), no gukoresha ingamba za tekiniki zigamije kurinda amakuru atagerwaho n’abatabifitiye uburenganzira.

18. Ihererekanywa ry’Amakuru Hanze y’Igihugu:
Amakuru ashobora kubikwa no gutunganywa ku maseriveri ari hanze y’u Rwanda hifashishijwe serivisi ya cloud (Supabase), hubahirijwe ibisabwa n’Itegeko Nº 058/2021 ryo kurinda amakuru bwite.

19. Kumenyesha mu gihe habaye ikibazo cy’umutekano:
Mu gihe habaye ikibazo cy’umutekano w’amakuru gishobora kugira ingaruka ku makuru bwite, IHURIRO izamenyesha abafite ayo makuru ndetse n’urwego rubishinzwe mu Rwanda mu gihe giteganywa n’amategeko.

20. Kugenzura Amakuru:
IHURIRO ni yo igenzura itunganywa ry’amakuru. Ku bibazo bijyanye n’amakuru yawe ushobora kutwandikira kuri email ya platform cyangwa ukoreshe uburyo bwo kutwandikira buri ku rubuga.

21. Impinduka ku Mategeko:
Aya mategeko ashobora guhindurwa igihe icyo ari cyo cyose. Gukomeza gukoresha uru rubuga bivuze ko wemeye impinduka zose.

22. Uburyo bwo Kuvugana:
Ku bibazo hamagara platform cyangwa utwandikire ukoresheje email cyangwa numero zatanzwe ku rubuga.

← Subira Ahabanza